1.1.1. Umurongo wa Politiki
Ku byerekeye umwami
Ububasha n'ubutegetsi bwa cyami buri mu ngoma y'ingabe Kalinga, bityo rero Kalinga isumba umwami. Umwami si umuntu nk'abandi: ari ukwe kuko aba yaratowe na Rurema.
Umwami asimburwa n'umuhungu we gusa kandi akava mu bwoko bw'Abanyiginya, banabita Abasindi ahari kuko bakomoka kuri Yuhi I Musindi, cyangwa Abaroba kuko bakomoka ku mwami Ndoba.
Ku byerekeye igihugu
Igihugu kigomba kwagurwa byanze bikunze. Iryo ni ryo shingiro ry'ibitero bigenewe kwagura igihugu.
Mu by'ukuri kwari ugushaka gusubiranya igihugu kigari cya Gihanga cyari kigizwe n'u Rwanda, u Bushi, u Bugoyi, I Ndorwa, I Gisaka, u Bushubi n'ahandi bikabumbirwa hamwe maze bigatwarwa n'umwuzukuruza wa Kanyarwanda ka Gihanga Ngomijana.
Bityo rero igihugu ni icy'umwe.
Imirimo y'ingenzi y'ubwami
Iyo mirimo yari igamije gutunganya ibi bikurikira: icya mbere ni uburumbuke bw'imyaka n'ubwororoke bw'abantu n'ubw'amatungo. Ibyo byari bishinzwe abami bitwa Mutara na Cyilima.
Icya kabiri ni uburame bw'umwami bwagaragazwaga n'umuriro: umuhango wo gucana umuriro wari ushinzwe abami bitwaga Yuhi.
Icya gatatu ni itabaro (ni ukuvuga kugaba ibitero no kurwana ku gihugu cyatewe): uwo wari umurimo w'abami bitwa Kigeli cyangwa Mibambwe (kera Ndahiro na Ruganzu babarirwaga muri abo).
Umurongo wa politiki nyabami
Uwo murongo wagombaga kwamamazwa no gukwirakwizwa ibwami no muri rubanda. Ibwami wamamarizwaga mu bitekerezo, ubwiru, ubucurabwenge, ubusizi n'ibindi.
Ibitekerezo: byavugaga amateka uko agomba gukurikirana, cyane amazina y'abami (ay'abatabashimishije ntabarirwemo.
Byagaragaye kuri Karemera Rwaka, sekuruza w'Abaka, no kuri Mibambwe IV Rutarindwa waguye ku Rucunshu).
Ubwiru: Bwari ubuhanga n'ubugenge bwo kugena politiki hamwe n'imihango ibushyigikira. Ubwiru kandi bwari ibanga rikomeye, bigatuma rubanda rwumirwa, rugashya ubwoba.
Abiru barimo Abatutsi n'Abahutu.
Ubucurabwenge: Bwarimo kurondora udasobwa amasekuruza y'abami (izina ry'umwami n'irye bwite) n'ayabagabekazi, bakanavuga ubwoko bw'abo bagabekazi n'ubwa ba nyina.
Baheraga ku mwami ueiho bakarangiriza kuri Nkuba (ari we Shyerezo) bagira bati: "ngaho iyo mwama mukuru wa Samukondo mu mizi yanyu mikuru"
Ubusizi: bwabarirwaga mu bwoko bw'imivugo yari igenewe gusingiza umwami (ibisigo), inka (amazina y'inka), intamabara (indirimbo n'indirimbo z'ingabo). Muri ubwo bwoko bw'ibyivugo, ubw'ingenzi mu gukwirakwiza ibitekerezo by'umurongo wa politiki ni ubw'ibisigo.
Mu magambo make, gusingiza umwami uhagaze n'abo yasimbuye kimwe n'ingoma Kalinga, byagendaga ahanini mu buryo bukurikira:
- Iyimikwa ry'umwami rirogezwa,
- Imirwa y'abami ikaratwa, ababangamiye umwami mu Rwanda bakamaganwa.
- Ikinnyego gihebya ababisha (b'ishyanga),
- Akamaro kagizwe kandi kagomba kugirwa n'abatabazi n'abacengeri,
- Umutsindo w'u Rwanda iyo rwateye amahanga,
- Amatiku, amahugu y'inka cyangwa inzuri z'amagomerane y'abantu umwe umwe cyangwa imiryango ibyo byose byabaye intandaro yo gusiga. Umusizi yari umukozi w'i Bwami wemewe. Kubera ibyo akagira umwanya umugenewe mu mutambagiro wo mu mihango y'ubwiru (nko mu muhango yo kwimika umwami).